« Inganji Kalinga », ni igitabo Padiri Alexis Kagame yanditse muri 1943. Gikuyemo byinshi. Gisobanura n’inkomoko y’Abanyarwanda.
Ngo Shyerezo, umwami w'igihugu cyo Hejuru, yari afite abagore benshi, barimo uwitwa Gasani. Ariko Gasani aza kuba ingumba. Bukeye haza umuhanuzikazi witwa Imhamvu, aramuhanulira, umwana we Sabizeze avuka mu gicuba cy’amata. Sherezo aramwanga ngo si uwe, bigera igihe Sabizeze azinga utwe aza kw’isi, atura mu Mubali kwa Kabeja. Arongora mushiki we Nyampundu. Babyarana umukobwa witwa Sukiranya nawe arongorwa na Mututsi murumuna wa Sabizeze. Murumva ko ari inyamacugane. Baroroka bagera kuri Gihanga wabyaye Gahutu, Gatwa na Gatutsi. Gatutsi bamuha ubutware,…
Iki gitekerezo bakigendeyeho bubaka amateka y’u Rwanda. Ingaruka zabyo ni izihe ?
Murahishiwe mw’isesengura F. Rudakemwa azakora mu biganiro bizaza.
Ikiganiro gitaha ni kuwa gatatu taliki ya 7/7/2021.
Muduhe ibitekerezo kuri mail :
[email protected]
[email protected]