Ish Kevin - Ndi Rasta [Intro] (Official Audio)

Опубликовано: 05 Ноябрь 2024
на канале: Ish Kevin
60,273
1.7k

You're listening to "Ndi Rasta (Intro) off the TRAPPISH II (EP) by ‪@IshKevin‬

NDI RASTA LYRICS

Wee First of all ,Ishene nciye s’uko ndengana
Ibyaha byose nkora sibwo nje kwigira umwere aha
Sindi nkaba bava jail bahimba iziriza abafana ,
Sinzaba indyarya ntari ,ibyana ndary’ibaba ndabaya
Ndi Rasta,Ish Sinkizira kuba gangster
Ipingu n’iryiki? Ko ntagicuruza Na Ganja
My life mbere y’umuziki nayigiz’ibanga
Ubu nabaye OG Pastor ku bashon’izo nakiga

Iracitse ntashye ntsinze icyaha nazize
Ubu ngarutse gusoza neza ibyo natangiye
Habuze ubikora nkanjye ng’arye hit nasize
Coz generation ir’imbere ikura inspiration kuri jye

Amaraso mashya yemera Ko nyakuriye
Amasomo mbaha ntawafasheho ngo asibire
Ama vocal Na verses fame ize inkurikire
Njye mfite amaboko y’akazi nkosoye ibyo bigize

Na ba basani byavuzwe yuko mbafata kunda,
Dore nabahaye umwanya bigaragaze
Ni hatari ubwo Na coup d’etat ibasaba akuka,
Ntahari ntimutorwe kandi mwiyamamaje

Ngarutse buyoka,ndi trendsetter muri game
Babuz’icyo bakora, ng’ibi mbihagarike
Bari busy muku yomba,ubundi nkora murihe
Ko jye navukiye gukoma,abumv’ishyari murire

Ubu rero reka umuriro ncana ubaturire
N’urugero uwiyaminiya aze ikamba ajurire
Ndi ku murego w’intare ishonje,umushaha uvunitse
Nteze umutego haduyi wanzonze,ngo muturitse

Umwanzi niyumva Ko Ish ari out ayiciye,
Ingamba nukwiyahura asezere ubuzima
NGO barabyinnye uti finally nawe aragiye,
Gusa itara ry’uyu mujyinga ryanze kuzima

Umujyinga nabafashe, ku muziki muzima
n’umugisha nabatanze ,muyizimy’imurika
n’umujinya mumfitiye ,Ko ntakiri gukina ?
Jye agahinda kashize cyera hose ubwo isi inkubita

Okay nk’Umwanakosi ,ngarutse gitore
Nje guteza inkongi, mbangutse nzanye igikombe
Cy’uwahaswe inkoni indani njabutse igihome
Hafi nkatw’ijosi,banjye mumutwe babuze code

Code ifungur’imirongo nazigamye yose
Nigga mfite mubwonko ntabwo hasibishwa Gaume
Respect Manzi Gisubizo na Gisore
Ndabashima ku byakozwe
Na za coope z’ama Phone

Nsoje irindi Kosi ntojwe kugabanya losses
Love yo nashyize kuri côte cyera hosee
Gufungwa yari faute yo gupowa n’aba póte ntanamenye aya ma snitch nibwo njye nari nyabonye

Imyaka ntigi compta kuko aho ngeze ndayobora
Jail m’pull’upinze ho mba pére w’ibihomora
Izanjye ntibashona coz no kumfata Ni tombola
N’isaha yambere nyishoye stu aribwo nkisohoka

Damn ,mfite uburyarya bwinshi muri jyewe
Nakuranye n’incakura ,bimpa kugir’ubwenge
Gusekerwa ntakundwa, nsonza nkatamikw’inzembe
Ubu ndaturitse ndavuga ,nib’ubabaye uze undebe


Available on all stores https://ONErpm.lnk.to/IshKevin-Trappi...

Follow Ish Kevin
  / ishkevin_  
  / ishkevin_  

#IshKevin #TrappishII #NdiRasta